Umukinnyi wa filime Nyarwanda uzwi ku mazina ya Nyambo Jesca wari umaze igihe atari kuvugwa neza yerekanye ko ari kugirira ibihe byiza mu gihugu cy’abarabu cya Qatar.
Uyu mukinnyi wa filimi yabigaragaje mu mafoto yanyujije ku rubuga rwa Instagram, amugaragaza ari ahantu hagaragaza ubwiza bw’Igihugu cya Qatar.
Nyuma yo gushyiraho aya mafoto yarengejeho amagambo asa nko kwishongora ashaka kumvikanisha ko yihaye umwanya we bwite wo kwishimisha, kwiyitaho no kwikunda.
Yagize ati “mbere na mbere kwikunda, ibihe byose.”
Umwaka ushize uyu mukinnyi wa filime yahuye n’ibihe bitoroshye ubwo abantu bamusebyaga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko adahumura neza. Uyu mukobwa nta kintu yigeze abivugaho bitewe n’ahantu havuye ibyo bihuha.
Uretse ibi yagiye avugwa no mu rukundo n’umubinnyi Titi Brown ariko bombi bakabihakana bavuga ko ari inshuti magara (Besto).
Urukundo rw’aba bombi, rwakunze kuvugwa kubera uburyo aho umwe yagaragaraga n’undi yabaga ahari, ndetse bagakunda kubwirana amagambo meza yuzuye urukundo.



