Umuhanzi Platini P umaze imyaka irenga 15 mu muziki, abona kuri ubu Element EleéeH ari we mu muhanzi munini mu Rwanda.
Mu kiganiro uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya ‘Dream Boyz’ yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Narababwiye TV, yavuze ko umuhanzi akaba n’umucuzi w’imiziki Element EleéeH, ari muhanzi munini mu Rwanda kuri ubu.
Mu magambo ye ati: “Ni umucuzi w’indirimbo mwiza (best producer), ikindi niwe muhanzi mwiza kuri njyewe kuri ubu mu Rwanda. Ari ku gasongero ke cyane, yego ibihe birasimburana ariko ubu niwe muhanzi munini hano mu Rwanda.”
SOMA:Element EleéeH yahagurukiye umwaka wa 2026
Muri iki kiganiro ibyamamare bigaruka ku bintu bitatu nibura bazi kuri bagenzi babo biretswe, Platini P yanagarutse ku bijyanye n’uko Element asa neza mu mafoto ngo ndetse n’abakobwa barabimukundiye.
Platini P na Element EleéeH bakoranye imishinga myinshi y’indirimbo itandukanye cyane mu gihe cyo gutangira gukora wenyine kuri Platini wari umaze gutandukana na TMC.
Zimwe mu ndirimbo Element yakoreye Platini P zirimo “Shumuleta”, “Atansiyo”, na “Jiruwe”.
