Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yasohoye itangazo avuga ko yasezeye ku mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka irenga 26.
Uyu muhanzi wari umaze igihe atumvikana kuri Radio ya Kiss Fm asanzwe akorera yatangaje ko yasezeye kumvikana kuri Radio muri rusange.
Mu butumwa yatanze yavuze ko Radio ari ubuzima bwe ariko bibaye ngombwa ko agiye kuba ahagaritse kumvikana.
Ati “Radio, ndagukunda kandi naragukunze mu buzima bwanjye bwose, uri kimwe mu bigize ubuzima bwanjye kandi nanjye ni uko, byari ibihe bidasanzwe mu myaka 26 kuri Radio. Ndabizi hari benshi bakuze banyumva ndi kuvuga. Gusa nababwira ko ubu mbaye mpagaritse kumvikana kuri Radio.”
Austin yasezeye ari gukorera Kiss Fm yari agarutseho bwa kabiri avuye kuri Power Fm byagiye bivugwa ko ayifitemo imigabane. Yatangiye uyu mwuga muri 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM.
