Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye ingano y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), nk’uko bigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 16 Gashyantare 2026. Ibi byatangajwe ku wa 24 Gashyantare 2026, umunsi hizihijweho imyaka 25 iyi gahunda imaze itangiye.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu munsi giciye kuri Youtube, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsazimana, yifurije Abanyarwanda isabukuru nziza ya Mutuelle, asaba ko harebwa aho yavuye n’aho igeze. Yagaragaje ko iyi gahunda yatangiye igamije gufasha umuturage utishoboye kubona ubuvuzi, aho mbere umwana yashoboraga kurembera mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza.
Yavuze ko Mutuelle yongereyemo serivisi zikomeye zirimo kuvura kanseri, kubagwa umutima, kuyungurura amaraso (Hemodialysis), gusimburizwa impyiko no kubona imiti y’ingenzi ziboneka ku bwishingizi ndetse nizindi .
Gusa yemeye ko hari ibibazo by’amikoro byagiye bigaragara ku mavuriro mato n’ibigonderabuzima, ariko ko Leta ifatanyije na RSSB na Minisiteri y’Imari batangiye gutanga amafaranga mbere kugira ngo imiti iboneke ku gihe.
Iteka rishya rigena ko abari mu rwego rwa mbere bazajya batanga 4,000 Frw ku mwaka, mu gihe abari mu rwa gatanu bazajya batanga 20,000 Frw, andi byiciro akishyura hagati y’ayo bitewe n’ubushobozi.
Ndetse yasabye ko duha mutuelle agaciro n’ubushobozi kugira ngo ikomeze kudufasha kandi ko aribyo tuzasabwa kongera ku musanzu twatangaga kugirango tubashe kwivuza ibyo byose.
