Mu kwizihiza imyaka itanu Spotfiy imaze muri Nigeria, Ghana na Kenya, yashyize hanze intonde z’abahanzi batanu bumviswe cyane muri buri kimwe muri ibi bihugu.
Muri Kenya nta muhanzi wo mu gihugu uri muri aba batanu, kuko abahanzi bumvisweyo cyane ni Drake, Chris Brown, Future, Burna Boy na Travis Scott.
Nyamara n’ubwo bimeze bitya, Kenya yagize abahanzi bakoze imiziki ihambaye muri iyi myaka nk’itsinda rya Sauti Sol mbere y’uko ritandukanye, Khaligraph Jones, Bien Aimé, Nikita Kering, Nyashinski, Bensoul, n’abandi.
SOMA:Indirimbo 5 z’Abanyarwanda zagejeje miliyoni kuri YouTube, Audiomack na Spotify
Nyuma ya Ethiopia mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, Kenya ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abakoresha murandasi (Internet) n’imbuga nkoranyambaga muri rusange.
Kenya kandi igira umwihariko ko ariyo ifite amashami menshi ya kompanyi mpuzamahanga zikora ubucuruzi bwo kuri murandasi muri aka Karere, zirimo n’iyi Spotify.
Gusa n’ubwo bimeze gutya, usanga Abanya-Kenya badakunda kumva ibihangano by’iwabo nk’uko binagaragara kuri uru rutonde rwa Spotify mu myaka itanu imaze ihakorera.

