Umukobwa witwa Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, wahatanaga mu irushanwa ry’ubwiza muri Miss Belgium ntiyabashije kwegukana ikamba.
Uyu mukobwa mu babyeyi be harimo ukomoka mu Rwanda – Se naho Nyina akaba ari umubiligikazi.
Yahatanaga muri uri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Belgium ryasojwe mu mpera z’icyumweru twasoje.
Iri rushanwa ryegukanywe na Olga Lambordo wabaye Miss w’u Bubiligi ku nshuro ya 93, naho ufite isano ku Rwanda yaje muri 15 ba mbere.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 wari winjiye muri iri rushanwa azamukiye mu bahatanye mu Mujyi wa Bruxelles, yageze mu cyiciro cya nyuma abanje gutsinda mu bindi byiciro byabanje yagiye anazamuka ari mu myanya ya mbere muri ibyo byiciro.
Uyu mukobwa wavukiye i Bruxelles mu Bubiligi muri 2003, avuga ko ahoza u Rwanda ku mutima, kuko nubwo atarubamo, ariko azirikana ko afitanye isano n’iki Gihugu cyibarutse umwe mu babyeyi be.

