Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe nyuma yo kubona uko Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana na Amb Johnston Busingye babyina umuziki, yagaragaje ko hahiye.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Minisitiri we Minubumwe, Dr Jean Damascène Bizimana na Amb Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwami bw’Abongereza n’ibindi bihugu byo mu Burayi, babyina ndetse ndetse banaririmba indirimbo “Rubanda” ya Makanyaga.
Aha bari mu mu kiganiro n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’i Burayi.
Mu magambo ye ati “Nari ngiye kuvuga ngo “i Paris hahiye”, ariko mpita nifata! Cyakora Dr Bizimana na Amb Busingye batwemeje! Nibashaka aba managers, jye na Juno Kizigenza turahari!”
SOMA:Spice Diana yasohoje isezerano rya Minisitiri Nduhungirehe
Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’urubyiruko rugaragaza ko rwishimiye Minisitiri Nduhungirehe wagaragaje ko ijambo “hahiye” ryakoreshwa abantu berekana ko bishimiye ndetse anabihuza na Juno Kizigenza uherutse kubuzwa gukoresha izina “Rutwitsi Muzi”.
Mu minsi ishize, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bakwiye kureka gukoresha ijambo “Gutwika” mu mvugo zabo, bitewe n’amateka mabi rifite ku gihugu.
https://x.com/i/status/2025557078698230037
