Mu rutonde rw’indirimbo 20 zikunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa), harimo 3 z’abahanzi bo mu Rwanda ndetse zose ziri mu icumi za mbere.
Ni ku rutonde “EA Top 20 Countdown” rukorwa binyuze muri kompanyi ya ‘Play It Loud” ikorana n’amaradiyo ane yo muri Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi.
Aya maradiyo arimo Play Power FM yo mu Rwanda, NRG Radio Uganda, Admc Radio yo mu Burundi ndetse na Play Tz yo muri Tanzania.
SOMA:Logan Joe wihariye muri Melodic Drill
Mu kiganiro gikorwa n’umunyamakurukazi Prim Asiimwe wo muri Uganda ari nacyo gicamo izi ndirimbo, “Maaso” ya Element EleéeH iri ku mwanya wa 9, “Treasure” ya Logan Joe ikaba iya 7 mu gihe “Yububu” ya Kid From Kigali (KFK) na Mike Kayihura ari iya 3.
Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu wa gatatu wa Gashyantare 2026, abahanzi nka Kivumbi King ni umwe mu bagarutsweho mu ndirimbo z’inyongezo ku ndirimbo ye “Ituze” ndetse na Bruce Melodie ku ruhande rw’umuhanzi wo kugaruka.


