Igisibo cyangwa se kwiyiriza ubusa mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhani ni imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Isilamu, kandi ni itegeko kuri buri muyisilamu wese wujuje ibisabwa kugira ngo akore icyo gisibo.
Abantu biyiriza ubusa iminsi 29 cyangwa 30 muri uko kwezi, kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze.
Ariko, igihe cyo kwiyiriza ubusa kiratandukanye muri buri gihugu.
Mu gihe cy’impeshyi, cyane cyane mu bihugu by’i Burayi, bagira iminsi myinshi mbere yuko izuba rirenga, mu gihe ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bihura n’ubushyuhe bwinshi, ikibazo bigira ingaruka ku ngengabihe yabo yo kwiyiriza ubusa.
Aho kwiyiriza ubusa biba igihe kirekire
Amajyaruguru y’Uburayi no mu turere twa Arctique hagaragara igihe kirekire cyo kwiyiriza ubusa, aho izuba rigaragara nimugoroba mu gihe cy’izuba.
Mu mijyi ifite ibihe birebire byo kwiyiriza ubusa harimo “Tromso-Noruveje aho biyiriza kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa yine z’ijoro, Reykjavik – Isilande biyiriza ubusa kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa cyenda z’ijoro, naho mumujyi wa Murmansk, mu Burusiya, Stockholm muri Suwede, bakiyiriza ubusa kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya z’umugoroba.”
Aho kwiyiriza ubusa biba igihe gito
Ibihugu biri mu majyepfo y’umurongo wa equator bizahura n’ikibazo cyo kugira igisibo kigufi.
Aha twavuga nka Ushuaia – Argentine amasaha 11, Punta Arenas- Chili amasaha 11, Christchurch-Nouvelle-Zélande amasaha 11, Cape Town – Afurika y’Epfo amasaha agera kuri 12.
Igisibo cy’Abasilamu n’igisibo cy’Abakristu byahuriranye
Igisibo gitagatifu cya Islam kizwi nka Ramadhan n’igisibo cy’Abakristu cyane cyane Gatolika n’Abangilikani uyu mwaka byatangiriye rimwe kandi birahura mu gihe cy’iminsi myinshi.
Igisibo cya Islam mu bihugu bitandukanye cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, kizamara iminsi 29 ku bandi 30, naho ku Bakristu Gatolika uyu munsi ni “Uwa Gatatu w’Ivu” umunsi utangira igisibo cyabo cy’iminsi 40 bita ‘Ikarema’.
Mu gisibo cyabo, Abakristu bakora ibirimo kwiyiriza ubusa bigana Yesu Kristo ubwo yajyaga mu butayu gusenga no kwiyiriza ubusa iminsi 40 mbere yo kubapfira ku musaraba.
Ku Bakristu iki n’igihe cyo kwisuzuma, kwicuza ibyaha no kubabarira abandi, gukora ibikorwa by’urukundo nko gusura abakene, abarwayi n’abandi batishoboye mu gihe bitegura kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu ku munsi mukuru wa Pasika, uba mu mpera z’igisibo.
Ramadhani ni ijambo ry’Icyarabu ry’ukwezi kwa cyenda kwa kalendari ya Isilamu. Rifite akamaro gakomeye muri Isilamu.
