Bruce Melodie akomeje gukora imishinga imwe y’indirimbo ahurizamo abahanzi bo mu turere twa Afurika dutandukanye.
Nyuma yo gukorana Pom Pom na Diamond wo muri Afurika y’Iburasirazuba na Brown Joel wo mu Burengerazuba, yongeye guteguza indirimbo azahuriramo na Pallaso wa Uganda na Olakira wo muri Nigeria.
Iyi ndirimbo nshya nayo azagaragaramo iri mu mujyo umwe na Pom Pom kuko izahuriramo abahanzi bo mu turere tubiri dutandukanye twa Afurika.
SOMA: Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Ibi kandi byose bihura na n’umugambi wa 1:55 AM, isobanurwa itya; 1: Bivuze One Melody cyangwa Ubumwe (Unity). 55: Birebana n’ibihugu 54 bigize Afurika, wongeyeho 1 cya Diaspora. AM: Bivuze African Music (Umuziki wa Afurika).
Ubuyobozi bw’iyi kompanyi inakorana na Bruce Melodie, busobanura ko igamije guhuza abahanzi ba Afurika bagakorera hamwe mu bikorwa bihambaye.
Kuri Album “Colorful Generation” aheruka gushyira hanze kandi nabwo yakoranye n’abahanzi bagize itsinda rya Blaq Diamond bo muri Afurika y’Epfo.
