Benshi mu bakunzi b’imyidagaduro ni kenshi uzumva bavuga ko igihe Miss Rwanda ya 2017 yabaga, Kalimpinya Queen yari akwiye gutwara ikamba.
Si abakurikira ibebera mu myidagaduro gusa ariko kuko ngo n’abari mu kanama nkemuramaka bamwe niwe bahaga amahirwe.
Kalimpinya ngo wakuze yimereye nk’abahungu, ngo mbere y’uko ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ritangwa, Mike Karangwa wari umwe mu bagize akanama nkemuramaka yaramuhagaye kuri telefoni, undi yitaba bya gisore ati “Yee”.
SOMA:Jolly yasabye Ngabo inka yo kugabira Minisitiri Paula
Umunyamakuru umaze igihe mu mwuga Emmanuel Nsengiyumva (Emmy Ikinege) uvuga neza iby’iyi nkuru avuga ko ibi byabaye intandaro yo kubura ikamba kuri Kalimpinya.
Queen wari usigaye mu bakobwa batanu bahataniraga ikamba, yasigaye atyo bitewe n’uko babona agifite imyitwarire imeze nk’iy’abahungu kandi ngo umukobwa wahabwaga ikamba yagenzurwa mu ngeri nyinshi zitandukanye.
Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, rwaje kwegukanwa na Miss Iradukunda Elsa, mu gihe Kalimpinya Queen yabaye igisonga cye cya gatatu.


