Samusure uherutse gutahuka avuye muri Mozambique, yavuze uko byagenze ngo Bruce Melodie wari wamwemereye itike y’indege imucyura, birangire atayishyuye.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Kalisa Ernest yahungiye muri Mozambique nyuma y’ibibazo by’amadeni yari afite mu Rwanda, byaturutse ku mishinga imwe ya filime yakoraga akajya aguza amafaranga.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, nibwo Bruce Melodie yemereye Samusure itike y’indege izamucyura mu Rwanda, ubwo bari kuri Live ya TikTok.
SOMA:Bruce Melodie agiye gucyura Samusure
Samusure aganira na Max TV ikorera kuri YouTube, yavuze ko igihe Bruce yari agiye kumugurira itike, ngo yamubwiye ko bayigura nyuma y’iminsi mikuru kuko ngo icyo gihe zari zihenze.
SOMA:Samusure yizeye gukomeza imikoranire na Bruce Melodie
Igihe Samusure yari ategereje Bruce ngo azishyure iyo tike, hari ngo umugore witwa Janvierre Hope wahise amufasha kuyimugurira, gusa ngo Bruce Melodie n’itsinda rye bamwizeje ko bazahura bakagira n’ibindi bamufasha.
