Umuhanzi Christopher, yavuze ko benshi mu bakiri bato impamvu batinda gushaka habamo n’ubwoba bw’uko ibyo bagiyemo bitazaramba kuko bitubakiye ku rukundo rwa nyarwo.
Christopher ibi yabitangarije kuri Televiziyo Rwanda ubwo yari yatumiwe mu kiganiro ‘Ireme.’ Uyu muhanzi utaragiye avugwa cyane mu nkuru z’urukundo yagarutse cyane ku rushako aho yatangaga inama ku bakiri bato batinya gufata inshingano zo gushaka.
Yagize ati “Ni byiza ko tubona abantu bakuze bubatse urugo bakatugira inama y’uko babigezeho. Bajya bavuga ngo urukundo ntabwo ruhagije ariko njye sinemeranya nabyo, iyo urukundo rwaje rukazana inshingano rurakomera hari abantu nzi bananiranye ariko nyuma bagafata izo nshingano bikagenda neza bakanahinduka.”
“Urukundo rurahagije ariko kwemera ubushobozi twifitemo bwo guhinduka nibwo bugenda buba bukeya ariko urukundo ruhari ibindi byubakirwaho.”
Christopher yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa barimo Miss Akiwacu Colombe ariko nyuma aza kubihakana ko byari ibihuha, si uwo mukobwa gusa kuko yanavuzwe mu rukundo n’umukobwa ukora kuri Televiziyo Rwanda witwa Abera Martine.
Kuri uyu mukobwa nabwo yaje guhakana urukundo rwabo muri uku kwezi kwa Gashyantare 2026, ubwo yakoraga ikiganiro imbona nkubone ku rubuga rwe rwa Tik Tok.
