Screenshot
Umuhanzi Mugisha Ben wamamaye nka The Ben mu muziki w’Akarere, ari mu nzira zo gushinga uruganda rukoresho ibikoresho by’isuku.
The Ben ageze kure gahunda yo gutangiza uruganda mu Rwanda, ruzajya rukora ibikoresho by’isuku byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bw’abaturarwanda.
3D TV RWANDA yahawe amakuru yizewe yemeza ko imashini za mbere zamaze kugezwa mu Rwanda ndetse ko rushobora gutangira gukora mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2026.
Aganira n’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA, umwe mu begereye uyu muhanzi yagize ati “Ageze kure uruganda ruzajya rukora Hygiene-Materials niyo mpamvu ubona atuje muri iyi minsi.”
Uwaduhaye amakuru yakomeje yemeza ko uru ruganda rushobora kuzitirirwa umukobwa w’uyu muhanzi [Luna Paris], ndetse ko ruzatangira rukora ibikoresho byifashishwa mu isuku y’abana.
Bivugwa ko igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku uyu muhanzi yari akimaranye igihe, ariko kigafata umurego nyuma yo kwibaruka imfura y’umukobwa yabyaranye na Uwicyeza Pamella.
Nubwo uwaduhaye amakuru yirinze guhishura agaciro faranga k’uru ruganda, bivugwa ko rushobora gutwara asaga Miliyoni 300 Rwf kugira ngo rutangire gukora ibikoresho by’isuku bizagera mu gihugu hose no hanze.
Biteganyijwe ko ashobora kuzamurika uru ruganda kumugaragaro nyuma y’ibitaramo bizenguruka intara zitandukanye mu Rwanda, yatumiwemo na Bruce Melodie bikitwa “The 2026 Summer Country Tour”.
The Ben uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda, agiye gushinga uruganda ruzitirwa “Luna”, nyuma y’igitaramo “The Nu Year Groove” cyabaye tariki 01-02 Mutarama 2026, kikandika amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda.



