Umunyamakuru Rugaju Reagan yagaragaje ko kwanga no guhakana ubutinganyi byamukozeho, bigatuma atandukana na bamwe mu bahoze ari inshuti ze.
Rugaju Reagan umunyamakuru wa RBA ndetse na Igihe akaba na Sports event Coordinator wa kigali universe yagaragaje ko yanga ubutinganyi ndetse ko ari bimwe mubyatumye atandukana nizari inshuti ze.
Yabigarutseho mubiganiro yagiriye ku mbugankoranyambaga ikizwi nka LIVE aho yasubizaga abamaze iminsi bamwishongoraho.
SOMA INKURU : Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo
Aho aherutse gutangaza ko imyitwarire ye yo kwanga no guhakana ubutinganyi yamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite, cyane cyane mu mibanire n’inshuti ze za hafi.
Akora Live yagarutse cyane ku izina Gore Gore aho yatangazaga umugabo gusa wigize umugore agaragaza ko ibyo atabikunda Yongeyeho ko nubwo hari abo byababaje, we aticuza ibyo yavuze kuko asanga yarabivuze akurikije imyemerere n’indangagaciro ze bwite.
