Umuhanzi RunUp wakoze indirimbo “Tsunami” yabaye indirimbo nziza y’umwaka wa 2025 mu bihembo bya Isango Na Muzika Awards, burya ngo yabujijwe gukora ku mukobwa ugaragara mu mashusho yayo.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 11 ku rubuga rwa YouTube, umukobwa uri ku ruhembe rw’abayigaragaramo (main vixen) yitwa Bizimana Innocente.
Uyu mukobwa usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, yamenyekanye cyane nko muri Bamenya Series ica ku muyoboro wa YouTube, avuga ko mu mashusho ya “Tsunami” yasabye ko atazakorwaho ku bice by’umubiri we birimo nk’ikibuno.
SOMA:RunUp ahugiye mu biki nyuma yo kwiharira 2025?
Yagize ati: “RunUp icyo namukundiye namuhaye amabwiriza, ntabwo ari we twavugana ubundi navuga na Gad niwe wampamagaye. Namuhaye amabwiriza ndamubwira sinjya mbyina ntabwo nabyina njyewe mu ndirimbo, ikindi ntabwo njyewe wanyambika uko ushaka… ikindi nta muntu wemerewe kunkoraho.
“Uzarebe iriya ndirimbo RunUp yigeze no kunkoraho hano inyuma ku musatsi agira ubwoba. None se njyewe urankoraho ujya kunkora ku mabuno ejo nzabyare abana banjye bajye bavuga ngo dore Mama.”
Innocente avuga kugira ngo anajye mu mashusho y’iyi ndirimbo, byabanje kugora kuko atakunda kuba yagaragara mu ndirimbo, ariko ngo Gad yaciye kuri Bamenya aba ari we umwinginga.


