Umuhanzi Bruce Melodie uri kuzenguruka ibitangazamakuru byo muri Uganda amenyekanisha indirimbo ye Pom Pom, yavuze ko atazi ukuntu inshuti ye Eddy Kenzo yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.
Mu kiganiro NBS After 5 cya NBS TV yo muri Uganda, Bruce Melodie yavuze ko yasabye inshuti ye Eddy Kenzo kumwigisha uko bikorwa kugira ngo wisange mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.
Yagize ati: “Eddy Kenzo ni inshuti yanjye, ariko sinzi ukuntu yabashije gushyirwa mu bahatanira Grammys. Ndetse naranamubajije ngo anyigishe uko bikorwa.”
Eddy Kenzo mu bihembo biheruka bya Grammy Awards yari ahatanye mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’, aho yari kumwe n’abarimo Tyla, Davido, Burna Boy, Ayra Starr na Wizkid.
SOMA: Marina w’isugi yambitswe impeta
Indirimbo” Hope & Love” Kenzo yakoranye na Mehran Matin niyo yari ihatanye muri iki cyiciro cyegukanywe na “Push 2 Start” ya Tyla.
Bruce Melodie na Eddy Kenzo bakoranye indirimbo “Nyoola” yagiye hanze mu 2022. Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda afite n’igitaramo i Kampala ahitwa Guvnor Club kuri iki Cyumweru.


