Umuhanzikazi Marina Deborah yambitswe impeta y’urudashira na Yvan Muziki bari bamaze igihe mu rukundo rwagizwe ubwiru.
Muziki yasabye Marina ko yamubera umugore undi abyemera nta kuzuyaza, ubwo bari mu gitaramo “Inganzo ntahangarwa” Yvan yakoreye muri Kigali Universe.
Mbere yo kumwambika impeta, Marina yabanje gukuramo izindi zose yari yambaye yemera kurongorwa na Yvan Muziki bari bamaze igihe mu rukundo rwagizwe ibanga ku buryo babihakanaga aho banyuraga hose.
Nyuma yo kwambikwa impeta, Marina yabwiye The New Times ko yabanje kugira ngo Muziki ari kumukinisha, kuko bari birirwanye umunsi wowe nta kanunu k’uko uwo mugambi wari uhari.
Yvan Muziki we yatangaje ko yajyaga ahakanira itangazamakuru ko akundana na Marina kuko igihe nyacyo kitari cyagera cyo kubitangaza.
Marina yambitswe impeta nyuma y’iminsi ahishuye ko ari umwe mu banyakigali bifashe cyane, bagakomera ku busugi bwabo igihe kirekire. Avuga ko akiri isugi kubera ko umubiri we ari urusengero rw’Imana.
Marina na Muziki bamaze igihe mu rukundo rw’ibanga kuko rwatangiye kuvugwa kuva mu 2024 kugeza ubu, nubwo bakunze kubihakana kenshi.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Kidumu, Masamba, Marina, Jules Sentore n’abandi.



