Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure kuri ubu wamaze gutahuka mu Rwanda avuye muri Mozambique, yavuze ko Bruce Melodie wari wamwemereye itike y’indege imucyura atari we wayishyuye.
Mu mpera z’umwaka ushize, Bruce Melodie yari yemereye Samusure itike yo ku mucyura akava mu mahanga aho aho yagiye ahunze ibibazo by’amadeni mu Rwanda.
Samasure avuga ko uyu muhanzi yagize akazi kenshi ntabashe kumenya igihe azatahira ariko ngo n’ubundi kuva atashye akeneye kwiyubaka bityo ngo Bruce yazamukorera n’ikindi kitari iki gusa.
SOMA:Bruce Melodie agiye gucyura Samusure
Yagize ati: Ndabanza gushimira Bruce Melodie mu by’ukuri igitekerezo yagize ni cyiza cyane, kandi ni imfura, n’umusibo ejo twarongeye turavugana. Njyewe itariki nashakiraga kuziraho, we ntabwo yarayizi. Kubera akazi kenshi mumaze iminsi mumubonamo.”
“Ntabwo yabashije kubikora, ariko bitavuze ko atakora ikindi, ubuse sinje gutangira ubuzima! ubuse sinkenye abantu! Je commence cette vie (Ndi gutangira ubuzima).”
Samusure ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe muri sinema nyarwanda muri filime nka Seburikoko, Makuta ye ku giti cye ndetse n’izindi zitandukanye yagiye agaragaramo.



