Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni umwe mu banyarwanda bahataniye igihembo muri East Africa Youth Awards (EAYA) aho we ari mu cyiciro cy’uwateje imbere umuco Nyarwanda.
EAYA ihemba urubyiruko rutandukanye rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba ariko higanje cyane mu buhanzi no mu burezi n’umuco.
Muri uyu mwaka wa 2026, Abanyarwanda bahataniye ibihembo harimo ‘Bruce Melodie, Bwiza, Kevin Kade, Lyvine Rwanda na Miss Mutesi Jolly.’
Mutesi Jolly ukunze kugira uruhare mu bikorwa bijyanye no guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwushishikariza abandi ahatanye mu cyiciro cyitwa ‘Cultural Ambassador.’
Umuhanzi Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka w’Umugabo witwaye neza, ahuriyemo n’abandi barimo Joshua Baraka (Uganda), Sat-B (Burundi), Mbosso (Tanzania).
Bwiza nawe ari mu bahataniye igihembo cy’Umuhanzikazi w’Umwaka, aho ahanganye n’amazina akomeye nka Zuchu wo muri Tanzania na Spice Diana wo muri Uganda.
Kevin Kade, ahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukiri muto utanga icyizere mu rubyiruko.
Undi mu Nyarwanda uhataniye igihembo ni uwitwa Lyvine Rwanda, usanzwe ari umurezi ndetse anakora mu kiganiro cy’abanyeshuri mu biruhuko kuri Radio Rwanda, ahatanye mu cyiciro cya Education Catalyst Awards.
Ushaka kubashyigikira gutora bikorwa binyuze ku rubuga www.vote.eaya.africa , aho utora ahitamo icyiciro akareba uwo ashaka gushyigikira.




