Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana ngo bagirane ibihe bitazibagirana mu rugendo rw’urukundo rwabo.
Muri uyu mwaka wa 2026, uyu munsi wahuriranye na weekend n’ubundi aho abantu baba baruhutse, ibi byatumye ibirori byo kwizihiza uyu munsi biba byinshi.
Ubusanzwe kuri uyu munsi usanga abahanzi bakora indirimbo z’urukundo baba bafite akazi cyane ko kujya gutaramira abakundana ahantu hatandukanye.
Gusa kuri ubu si abakunda indirimbo z’urukundo gusa bazaryoherwa n’uwo munsi kuko n’abakunzi ba filime batuye mu mujyi wa Kigali nabo bashyizwe igorora kuri uwo munsi.
Ni igikorwa kiswe ‘Valentines movie night’ aho hazerekanwa filime y’urukundo yiswe ‘Relationship goals.’
Ni filime nshya y’urukundo yasohotse taliki ya 4 Gashyantare kuri Prime Video, igaragaramo ibyamamare nka Kelly Rowland na Method Man.
Igikorwa cyo kwerekana iyi filime kizabera mu mujyi wa Kigali ahitwa Katina’s Kafe. Isaha zo kuyerekana izatangira ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitandatu.


