DJ Neptune uri mu bahanga mu kuvanga umuziki ku mugabane w’Afurika, yateguje abakunzi b’umuziki mu Rwanda igitaramo azakorera i Kigali, kizaba kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze acuranga umuziki nk’uwabigize umwuga.
Dj neptune ahamya ko iki gitaramo kizaba gitandukanye n’icyo yigeze kuhakorera. Sound Of Neptune ni gitaramo DJ neptune ateganya gukorera i Kigali ku wa 21 werurwe 2026, kikazabera muri ‘Atelier du Vin’
Akomoza ku gitaramo cye kizabera i kigali DJ Neptune yifashishije amafoto n’amashusho ye ku gitaramo yigeze gukorera muri BK arena mu 2022 ahamya ko nacyo abantu bigeze babona ugereranyije nibyo ari kubategurira.
Yagize ati: “Amafoto mubona mu gitaramo cya 2022 nakintu kirimo ugereranije nibyo ndikubategurira.”
Uyu muvangamiziki wo muri Nigeria akaba anategerejwe mu gitaramo mu mujyi wa Dublin muri Ireland.
Ni DJ Neptune uzwiho gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye, barimo Joeboy, Mr Eazi n’abandi benshi bagize uruhare mu gutuma izina rye rikomeza kumenyekana cyane.
SOMA INKURU: Ibyo wamenya kuri William G. Morgan wahimbye Umukino wa Volleyball
USHAKA KUGURA ITIKE : SOUNDZ OF NEPTUNE MINISTRY



