Umuhanzi Bruce Melodie yatumiye mugenzi we The Ben mu bitaramo bizenguruka intara z’u Rwanda mugihe aba bahanzi baherukaga guhurira mu gitaramo cyo kuri Bonane aho abafana bamwe bavuye batanyuzwe.
Taliki ya 1 Mutarama itsinda rya The Ben ryateguye igitaramo muri BK Arena i Kigali, iki gitaramo cyatumiwemo na Bruce Melodie, hari hitezwe cyane kureberwamo uwo abafana baza kwishimira cyane.
Icyo gihe nyuma y’igitaramo abantu benshi bagiye berekana ko umuhanzi Bruce Melodie wari watumiwe yemeje mugenzi we The Ben bagendeye ku mitegurire ndetse n’uburyo yitwaye neza mu miririmbire.
Abafana ba The Ben nabo berekanye ko batanyuzwe nibyo umuhanzi wabo yakoze kandi cyari igitaramo cye yagombaga kwerekaniramo itandukaniro kugirango abakize abafana ba Melodie bakunze kuvuga ko aribo ba mbere mu Rwanda dore ko basigaye bita umuhanzi wabo 001.
Kuri ubu Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora igitaramo kizenguruka igihugu yise ‘2026 summer country tour’ atumira The Ben bombi bari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.
Bamwe bari kubibona nk’uburyo bwiza bwo kuza guca izi mpaka, ku bandi n’abagiteguye ni amahirwe y’akazi n’amafaranga.
Gusa Bamporiki Edouard yashimye ubumwe bw’aba bahanzi avuga ko ubufatanye ari urufunguzo.
Ati “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.”
Ibi bitaramo biteganyijwe ko bizatangira mu kwezi kwa Kamena 2026, bikazabera mu turere dutandukanye harimo ‘Rubavu, Musanze, Ngoma na Rusizi’ habaye hatagize igihinduka.


