Ikibazo Bruce Melodie yatuye perezida Kagame kirasaba hagati ya miliyari 3.5 rwf na miliyari 7.5 rwf buri kwezi ngo gikemuke. Birasaba ko ziva mu bakora ubucuruzi mu Rwanda.
Ni ikibazo Bruce yatuye Perezida Kagame ubwo bari mu nama y’Umushyikirano wasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026, asaba ko uburyo bwo kubyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga ‘Monetization’ bwakwitabwaho cyane. Avuga ko abahanzi baramutse bitaweho cyane bagahabwa ibikorwaremezo bihagije, bahinduka ingagi zibyarira amafaranga menshi igihugu n’ibindi.
Yagize ati ”Buriya twebwe [Abahanzi] nitwe Ngagi, buriya umuziki winjiza mu madevize, wambuka imipaka nta viza. Ubuhanzi bwongewe mu bukerarugendo, bukitabwaho cyane bwakurura abantu benshi.” Aakomeje agira ati ”Turasaba ko Leta yadufasha kubyaza amafaranga izi mbuga nkoranyambaga. Icyo rero ni ikibazo kiba cyanateza ubushomeri, kandi ni inzira twanyuramo urubyiruko rukabona amafaranga.”
SOMA: Bruce Melodie yongeye gusobanura uburyo abahanzi ari ingagi
Perezida Kagame yabyakiriye neza, abaza ababishinzwe impamvu bitashyirwa ku murongo, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire asubiza ko ibiganiro n’izo mbuga nkoranyambaga bigeze kure ariko ko hari ibyo u Rwanda rutaruzuza by’umwihariko bijyanye no kongera ingano y’amafaranga akoreshwa mu kwamamaza binyuze muri ibyo bigo [advertising volumes].
Paula yavuze ko u Rwanda rwujuje ingingo ebyiri muri eshatu ubuyobozi bw’izo mbuga bwabasabye, harimo kuba rwemera kugendera ku mabwiriza agenga izi mbuga [Regulatory Compliance], ndetse no kuba rufite uburyo bworohereza abantu kwakira no guhererekanya amafaranga [Payment Infrastructures], rukaba rusigaje kongera umubare w’abakorera ubucuruzi mu Rwanda bamamariza ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri Paula yavuze ko hasabwa byibuze ko ibigo byo mu Rwanda, bishora ari hagati y’ibihumbi $500 na Miliyoni $1 buri kwezi kugira ngo izo mbuga nkoranyambaga zemerere u Rwanda kujya ku rutonde rw’ibihugu bibyaza amafaranga izi mbuga.
Yasoje asaba ibigo bikora ubucuruzi mu Rwanda, guhagurukira kwamamariza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abanyarwanda bafite ibikorwa bashyiraho, bemererwe kwinjiza amafaranga.
UKO IMIBARE IHAGAZE
Ikibazo Melodie yatuye perezida kagame kirasaba hagati ya miliyARI 3.5 rwf na miliyari 7.5 rwf buri kwezi ngo gikemuke. Ibigo bikora ubucuruzi mu rwanda birasabwa kujya bishora ayo mafaranga mu kwamamaza kuri buri rubuga buri kwezi.
Bivuze ko imbuga zirimo TikTok, YouTube,Instagram, Facebook na X abanyarwanda bakunda gukoresha, zasaba hagati ya Miliyari 3.5 Rwf na Miliyari 7.5 Rwf. Bisobanuye ko buri rubuga twavuze haruguru, rusaba ko mu Rwanda hajya hava byibuze Miliyoni 700 Rwf cyangwa Miliyari 1.5 Rwf, kugira ngo rutwemerere kujya rwishyura abafite ibikorwa [Contents] bashyiraho umusubirizo.



KANDA HANO UREBE ‘VIDEWO’ YOSE

