Bruce Melodie yasabye ko Leta yakwiga ku buryo bwo kubyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga.[Courtesy]
Ubwo yitabiraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, umuhanzi Bruce Melodie wari imbere y’abarimo na Perezida Kagame, yavuze ko abahanzi aribo ngagi kuko nabo binjiza amafaranga mu madovize.
Bruce Melodie yari yitabiriye Umushyikirano wabaga ku nshuro ya 20 kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2026.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere, yavuze ko abahanzi ari bo ngagi kuko nabo binjiza amafaranga mu madovize.
SOMA: Bruce Melodie yatabarije abakoresha imbuga nkoranyambaga
Yagize ati “Twebwe nitwe ngagi. Mbivuze kubera iki! Buriya umuziki winjiza mu madevize, umuziki wambuka umupaka, buriya twe nta visa tuba dukeneye iyo twasohoye indirimbo. Pfa kuba ufite interineti urambona, pfa kuba uri ku mbuga nkoranyambaga kandi aho hose n’ibitaramo dutumirwamo hanze y’igihugu twishyurwa mu madovize.”
“Ni ukuvuga ngo ni igice ntekereza ko cyitaweho kikanongerwa mu bukerarugendo, ubuhanzi bwongewe mu bukerarugendo nabwo bukitabwaho cyane bwakurura abantu benshi. Icyo ngicyo turagisaba kandi tubasezeranyije ko tuzabikora neza abitabiriye bakajya banyurwa.”
Si ubwa mbere Bruce Melodie avuga ibi kuko yagiye anabigarukaho mu biganiro akora, gusa kuri iyi nshuro byari igihe cyiza cyo kubivugira n’imbere ya Perezida wa Repubulika.



