Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano wanyuze mu bihe bikomeye mu mwaka ushize wa 2025 yatangajeko bimwe mu bikorwa atangiranye uyu mwaka harimo n’urugendo azakora n’amaguru akazenguruka igihugu cy’u Rwanda.
u Rwanda ni igihugu kiganjemo imisozi myinshi, hari abumva ibyo uyu muhanzi yatangaje bakabifata nko kwigerereza.
Gusa si we wa mbere uzaba agerageje ibi kuko uwitwa Hyppolite Ntigurirwa yarabikoze mu mwaka wa 2019. Icyo gihe yakoresheje ibilometero 1,157km mugihe cy’iminsi 100.
Urugendo rw’amaguru rw’uwo musore rwari rugamije amahoro mugihe urw’umuhanzi Yampano we rugamije kuganira n’abakunzi be.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Urugendo rw’amaguru ruzenguruka u Rwanda. Urugendo si intera, ni ibiganiro tugirana mu nzira. Aho tuzanyura hose, tuzicara tuvugane, twumvane, twubakane.”
Uyu muhanzi avuga ko uru rugendo rwe azarutangirira mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi.


