Nta gushidikanya ko Bruce Melodie na The Ben bombi ari abahanzi bagezweho mu Rwanda, ibi bikaba intandaro yo kwigamba ko umwe ari imbere y’undi.
Uvuye muri aba bahanzi ukajya no mu bafana muri iki gihe bahora mu mpaka aho buri ruhande ruvuga ko uwo rufana ari we uyoboye umuziki Nyarwanda.
Umuziki ni uruganda rurangwamo guhatana hagati y’abahanzi akenshi bahuriye ku njyana no ku isoko rimwe.
Guterana ubuse ‘music diss’ mu ndirimbo no gushyamirana bya hato na hato rimwe na rimwe binafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo no kongera umubare w’abakunzi n’abagura cyangwa abumva indirimbo zabo.
Mu 2022 The Ben yakoranye indirimbo n’icyamamare muri Afurika Diamond Platnumz bise ‘Why’, indirimbo yavuze ko ari nk’inkingi y’ingenzi yamufashije gusobanukirwa uko ubucuruzi bw’umuziki bukorwa ku rwego mpuzamahanga.
Muri 2026 ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari mu gitaramo cya The Ben nibwo nawe yahamurikiye indirimbo ye nshya yise ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond. Ibi nabyo byabaye nko kwereka abafana ba The Ben ko aho yageze nabo bamaze kugerayo.
Mu nkuru yacu ntabwo tugiye kugaruka cyane ku ihangana rya hato na hato kuri aba bahanzi ahubwo tugiye kureba uburyo izo ndirimbo bakoranye na Diamond byabagoyemo kugirango babe bahabwa collabo.
The Ben byaramugoye cyane…
Imyaka ine irashize The Ben ashyize hanze indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond gusa nubwo yagowe no kugirango uyu mushinga urangire uyu muhanzi avuga bafitanye n’indi ya kabiri itarajya hanze.
Kuri The Ben iyi ndirimbo iri mu zamugoye kugirango ibashe gusohoka bitewe n’amananiza yahuye nayo ibi bikaza no kuba intandaro yo gutandukana na Coach Gael wari wamugiriye icyizere cyo kumushoramo amafaranga.

Amakuru ava mu bakoranye bya hafi na The Ben kuri uyu mushinga avuga ko yishyuye Diamond byibuze arenga ‘Ibihumbi ijana by’amadorali y’Amerika’ kugirango yemere ko bakorana iyi ndirimbo.
Ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa na Coach Gael wafashaga Ben icyo gihe ariko biza kurangira batumvikaniye muri Tanzania uyu mukire aza kuhamusiga umushinga utarangiye biba ngombwa ko The Ben ahava indirimbo itarangiye ariko nyuma aza gusubirayo babona kuyisoza.
Hagiye hazamo amananiza menshi bitewe nibyo Diamond yamusabaga ariko bishamikiye ku bantu bagombaga kuyikoraho baje kumvikana biba ngombwa ko The Ben yiyambaza uukorera amashusho w’Umunyarwanda.
Mu rwego rwo kwerekana ko ari igihangange mu muziki Nyarwanda uyu muhanzi umwaka ushize wa 2025 yemeje ko afitanye indi ndirimbo na Diamond yamaze gusozwa mu buryo bw’amajwi.
Bruce Melodie byaramworoheye …
Bruce Melodie, yaje mu muziki nyuma ya The Ben, azana imbaraga zidasanzwe yigarurira urubyiruko kubera injyana ye n’amagambo aryoheye amatwi mu ndirimbo ze nka ‘Ikinya’, ‘Saa moya’, ‘Katerina’, ‘Fresh’, ‘Rosa’ n’izindi.
Kubera imbaraga yazanye, bamwe babonaga Melodie nk’umuhanzi uje ‘kuzimya’ abandi.
Mu kubishyira ku rundi rwego muri 2023 Melodie yasubiranyemo indirimbo ye ‘Funga Macho’ n’icyamamare Shaggy bayita ‘When She’s Around’.
Iyi ndirimbo yatumye umwaka ushize agera bwa mbere mu kiganiro cyizwi cyane kuri Televiziyo ya ABC muri Amerika cyitwa ‘Good Morning America’.
Kuri ‘diss’ ye na Ben, Melody aherutse gutangaza ko adashobora “gushyira akadomo ku mpano ya The Ben”.
Uyu muhanzi amaze iminsi ari kwamamaza indirimbo ye na Diamond muri Afurika y’Iburasirazuba aho yaje no guhurira n’uyu muhanzi ubwo yageraga muri Tanzania.
Indirimbo ‘Pom Pom’ yamuzamuriye urwego cyane ica n’impaka ku ihangana rye na The Ben.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu gihe cy’iminsi ine, igaragaramo ababyinnyi barenga 40, n’imodoka esheshatu zigezweho.
Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania bivugwa ko Melodie yaba yarishyuye Diamond Platnumz arenga ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika.
Gusa we yaje kubihakana avuga ko Diamond ari umuhanzi ukomeye kugirango mukorane nta giciro wabona cyo kumwishyura.
Uyu muhanzi uri kwamamaza iyi ndirimbo muri Tanzania yagiye ahakorera n’ibindi bikorwa harimo izindi ndirimbo yakoranye n’abarimo Ali Kiba ndetse na Marioo.
Melodie yerekeje no muri Zanzibar ahafatira amashusho y’indirimbo yitegura gusohora. Ni na ho yahuriye na Diamond bakoranye ‘Pom Pom’ nk’uko byagaragaye mu mashusho bashyize hanze.


