Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, nibwo Spice Diana yasabwe n’umunyamakuru ko yazakorera igitaramo i Kigali cyane ko ahafite abakunzi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe.
Ibi byaturutse ku rutonde rw’indirimbo n’abahanzi Minisitiri Nduhungirehe yari yashyize hanze yerekana abo yakunze kumva mu mwaka wa 2025 kuri Spotify, barimo na Spice Diana.
Uyu muhanzikazi yari inshuro ya kabiri agaragaye kuri uru rutonde rw’abahanzi batanu Nduhungirehe yumvise cyane kuri Spotify kuko no mu 2024 yarariho. Ni ko gusabwa rero ko yazataramira i Kigali.
SOMA:Abanyarwanda bo muri Uganda bakoze igitaramo mu myambaro yera
Spice Diana kumara kumva ibi yahise avuga ko rwose itari we uzabona bibaye. Minisitiri Nduhungirehe yaje gusubiza ubutumwa bw’uyu muhanzikazi wo muri Uganda, amubwira ko ahawe ikaze i Kigali mu mwaka wa 2026.
Kuri ubu uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Siri Regular” ari i Kigali n’ubwo ataratangaza nyirizina ikimugenza.




