Ishimwe Sandra wamamaye nka Nadia muri filimi y’uruhererekane ya City Maid, yatangije ikiganiro cyo kuri murandasi (Podcast) yise “The Mindshift”.
Ibiganiro bizajya bitambuka muri The Mindshift bizajya byibanda ahanini ku bintu abantu bakunze kurambaho kandi mu by’ukuri atari iby’agaciro cyane cyane mu bijyanye n’imitekereze.
Muri uru ruhererekane rw’ibiganiro, Sandra azajya akorana na Mutabazi Clement na we umenyerewe mu bijyanye n’ubuhangankuru (Content Creation) ku mbuga nkoranyambaga.
SOMA:Ikote rya Perezida Kagame ryahogoje urubyiruko
Ku munsi wo ku wa Kane nibwo ibi biganiro bizajya bishyirwa kuri shene ya YouTube yitwa “The Mindshift”.
Iyi podcast ikazajya ikorerwa muri ISMART HOUSE isanzwe izwiho gutunganya ndetse ikanakorerwamo ibiganiro nk’ibi byo kuri murandasi (Internet).




