Bruce Melodie wari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye “Pom Pom” yakoranye na Daimond Platnumz na Brown Joel, mu minsi itatu yagomba kumara muri Tanzania, yahavuye adahuye na Diamond ndetse atageze no ku bitangazamakuru bye.
Uyu muhanzi yagomba kuba iri muri Tanzania kuva tariki 29 kugeza 31 Mutarama 2026.
Byari byitezwe na benshi ko ubwo uyu muhanzi yari agiye muri Tanzania kumenyekanisha igihangano yanakoranye Diamond Platnumz, bagombaga guhura bagafatanya no kukimenyekanisha.
SOMA:Bruce Melodie agiye gucyura Samusure
Ibijyanye no kuba bari guhurira kuri Wasafi FM na Wasafi TV, byo byari bigoye kuko ibi bitangazamakuru muri iyi minsi biri gukora nta biganiro bicaho uretse imiziki icurangwaho gusa.
Umuntu wa hafi wa Diamond wagendanye na Bruce ni Romy Jons (RJ The DJ) mubyara wa Diamond Platnumz usanzwe ari na Visi Perezida wa WCB (Wasafi Classic Baby).




