Davis D yavuze ko atari umuhanzi wifungirana ahantu hamwe ubwo yasubizaga abibaza impamvu adaheruka gukorana indirimbo na Element EleéeH.
Yagize ati “Gukorana na Element ntabwo nasinye muri illuminati.”
Aha yumvikanishaga ko gukorana na Element atari ibintu yakwizirikaho nk’uko umuntu uri mu muryango wa illuminati iyo atandukanye nawo aba ashobora no kwicwa.
Yongeyeho kuvuga ko EleéeH atari we wakoze indirimbo nka “Dede”, “Sexy”, “Biryogo” “Soso”, ndetse n’ibintu byose byagize Davis D uwo ari we kugeza agiye muri Guma Guma, mbere y’uko Element abaho.
Ibi byose byaturutse ku kibazo kigeze kuvugwa hagati ya Davis D na Element EleéeH ku ndirimbo “Bermuda” yigeze gukurwa kuri YouTube bitewe na Saxbarrister wayicuranzemo Saxophone.
SOMA:Davis D na Kevin Kade ntibakiri inshuti
Uyu munya-Nigeria Saxbarrister yari yatumye iyi ndirimbo ukurwa kuri YouTube nyuma yo kuvuga ko atishyuwe ku ruhare yayigizemo. Nyamara ku ruhande rwa Davis D bavuga ko bari bavuganye na Element gukora indirimbo yose we akaza no kwifashisha uyu mucuranzi.
Davis D yabwiye The Choice Live ko we na Bagenzi Bernard bishyuye Saxbarrister amadolari 400 kugira ngo indirimbo “Bermuda” igarurwe kuri YouTube, hanyuma EleéeH akabemerera ko azakorera indi ndirimbo Davis mu buryo bwo gukosora ikosa yakoze gusa ngo ibi ntiyigeze abikora.



