Bruce Melodie asanga kuri ubu aho uruganda rw’imyidagaduro rugeze, umuziki gusa utagihagije kugira ngo ibintu biryohe.
Aganira na ISIBO TV mu kiganiro ‘The Choice Live’ yagaragaje ko ahanini impamvu yo kwitaaka ndetse basa n’aho bahanganye hagati ye na The Ben ubwo biteguraga guhurira mu gitaramo bwari uburyo bwo kuryoshya imyidagaduro.
Yaragize ati “Aho ibintu bigeze umuziki ntabwo uhagije gusa kugira ngo ibintu biryohe. Hagomba no kujya habaho akantu karyoshya ibintu, ndi 001 we ni One of a Kind, nk’ibiki byose. Ibyo byagombaga kunyuramo kugira ngo igikorwa gishyuhe.”
Iyo urebye usanga ibyo uyu muhanzi avuga aribyo kuko we na mugenzi we The Ben ihangana nk’iri baremye ryabafashije gutegura igitaramo ‘The NU Year Groove’ mu gihe kitageze no ku byumweru bitatu, gusa babasha kuzuza BK Arena yakira abagera ku bihumbi 10.
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
Itike ya macye yo kwinjira muri iki gitaramo cyinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2026, yari ibihumbi 10 Rwf.
Uretse kuba aba bahanzi barihariye imyidagaduro mbere y’iki gitaramo, byaranakomeje na nyuma yacyo ku buryo n’uyu munsi usanga bakihariye ibivugwa cyane mu myidagaduro ya Kigali.



