Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wiyita umuvugabutumwa, yemejwe n’ muvugizi wa Rwanda Investigation Bureau, Dr. Murangira B.
Thierry. RIB ivuga ko yataye muri yombi abantu batanu barimo Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kandi Prophet Joshua we akurikiranyweho n’ikindi cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we.
Mu bihe bitandukanye hagati yo ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025, RIB yafunze abantu batanu barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua.
RIB yabwiye IGIHE ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ z’ibirori bitandukanye ndetse no kunyanyagiza amafaranga hasi maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo za TikTok, Instagram na Youtube.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe bakirimo gukorerwa dosiye kugira ngo yoherezwe mu Ubushinjacyaha.
Icyo itegeko riteganya
Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.


