Miss Mutesi Jolly yacyeje ubuhanga buhambaye bwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula nyuma y’ijambo yagejeje kubitabiriye inama yiga ku bukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi.
Muri iyi nama yari igeze ku munsi wa gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Minisitiri Paula yavuze ko u Rwanda rwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’indege zitagira abapilote(Drones) mu kumenya ahororokera imibu, ndetse no gutera imiti ahagaragaye hifashishijwe drones.
Ibi yabivugiye imbere ya Bill Gates wanatangije umushinga yise Horizon1000 uzafasha ibigo bya Afurika gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu rwego rw’ubuvuzi ndetse ukazanahera mu Rwanda.
SOMA:Miss Jolly yegukanye ibihembo bitatu muri Zikomo Awards
Mutesi Jolly mu gusubiza uwari wifashije amashusho ya Minisitiri Paula asobanura ibi, yagaragaje ko afite ubuhanga buhambaye mu byo akora.
Yagize ati “Uretse ubuhanga bwinshi afite, Minisitiri Paula ari no ku rwego rwo hejuru cyane. Nakurikiranye byinshi mu bikorwa bye n’uburyo yiyerekana mu buryo bugaragara bigukururira kumwumva. Ni intyoza, umunyembaraga ufite n’ubushobozi bwinshi.”
Uretse Mutesi Jolly, hari na benshi mu banyamahanga biganjemo abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bakunze kwerekana ko Minisitiri Paula ari umuyobozi udasanzwe.



