Ayo Labinjoh umugore uvuga ko yabyaranye na Davido yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atangaza amagambo akomeye ashinja uyu muhanzi n’umuryango we kumutera ubwoba.
Mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko ahabwa ubutumwa bumuteye ubwoba ndetse hari n’abantu batandukanye bamuhamagara bamwotsa igitutu, byose bigamije kumucecekesha.
Yagize ati ”Davido reka nkubwire wowe n’umuryango wawe mukomeje kuntera ubwoba mumbwira ko muzangirira nabi. Ibi byose murabikora kuko ndi kuvuga ukuri, twarabyaranye, wanteye inda ariko ukomeje kuyihakana. Ku bwibyo rero nange ngomba gukora uko nshoboye isi yose ikamenya ukuri. Ntabwo mwantera ubwoba na gato.”
Ni nyuma y’igihe gito gishize umuhanzi Davido atangaje ko nta mubano yigeze agirana nuyu mugore, kandi ko batigeze babyarana ndetse ko banafashe ibipimo bya DNA ariko bagasanga umwana atari uwe.
Icyakora uyu mugore ndetse n’umukobwa we bakomeje kuvuga ko Davido ari Se w’umwana.


