Dj Toxxyk ubwo yagezwaga ku rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge.[IGIHE]
Dj Toxxyk wari ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica nta bushake, gukoresha ibiyobabwenge, guteza impanuka ugahunga n’ibindi yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2026, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo agakomeza gukurikiranwa afunzwe.
SOMA: Urubanza rwa Dj Toxxyk rwasubitswe
Urukiko rwavuze ko ku byaha Dj Toxxyk yemera hari impamvu zikomeye zituma abikekwaho, ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Urukiko rusanga DJ Toxxyk yaremeye icyaha mu Ubugenzacyaha ndetse yanavuze igihe yatangiriye kurukoresha.
Mu rugo iwe hafatiwe urumogi kandi yasinye ku nyandiko yemeza ko iwe hafatiriwe urumogi. Urukiko rusanga nta shingiro DJ Toxxyk afite zo guhaka gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge.
Bityo rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha. Ikindi kandi hari raporo y’inzego z’ibanze z’aho atuye zashimangiye ko akoresha urumogi.
SOMA: Dj Toxxyk yafatiwe i Karongi
Ku cyaha cyo kwangwa gupimwa, Urukiko rusanga bidasobanuye ko DJ Toxxyk yanze gupimwa ndetse ko nta bimenyetso bihari. Bityo rwanzura ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwanga gusuzimishwa icyuma gipima ibisindisha.Â
SOMA: Dj Toxxyk yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agapfa
Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma Dj Toxxyk utagaragaye ku rukiko, akekwaho ibyaha bitatu ariko kandi nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwanga gupimwa hakoreshejwe ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.
Urukiko rwavuze ko kuba yaravuye i Kigali ariho atuye akerekeza i Karongi, ubushinjacyaha busanga iyo mpamvu ikomeye ko yatoroka ubutabera, rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Nyarugenge, ahabwa iminsi itanu yo kujuririra uwo mwanzuro .


