Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco yakoze ubukwe n’umugore we Mukamisha Irene, kuri uyu wa 16 Mutarama 2026.
Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Niyo Bosco na Mukamisha basezeranye imbere y’amategeko ku wa 10 Ukuboza 2025.
Ubukwe bwa Niyo Bosco bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Tity Brown wanamwambariye, Bwiza, na Nyambo, Nana, na Jesca bazwi cyane muri sinema.
Mu basore bambariye Niyo Bosco kandi harimo na musaza wa Bwiza witwa Shema Blaise. Inkuru y’urugendo rwo kubana kwa Niyo Bosco na Mukamisha, yatangiye kuba kimono ubwo ku wa 17 Nzeri 2025 Niyo Bosco yambikaga impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore.
Ku wa 10 Ukuboza 2025 kandi Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.
Niyo Bosco avuga ko yifuzaga gukora ubukwe papa we akiriho, gusa ntibyamukundira gusa n’ubundi yiyemeza kubukora nk’ideni yaramubereyemo kuko bizashimisha n’abamusigariyeho.




