Umuraperi Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yahishuriye IGIHE ko amaze igihe ahagaritse kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge.
Ish avuga ko amaze amezi atandatu atikoza isegereti ndetse n’ibindi biyobyabwenge byari byaramugize imbata. Ati“Buriya ni igihe…Nta muntu wigeze uza ngo anshyire ku mapingu ngo reka ibi bintu cyangwa ngo ankubite cyangwa ngo ampane, oya. Igihe kiragera wowe ubwawe ukihitiramo inzira.”
Ish yemeje ko ntawamuhatirije cyangwa ngo amuhane kureka kunywa ibiyobyabwenge birimo itabi ahubwo ko ari icyemezo bwite yafashe kuko igihe cyari kigeze.
Kevin ahishuye ibi nyuma y’igihe abaye umwe mu bahanzi bafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge bakaza gufungurwa.
Ish Kevin atangaje ibi nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise “VIP Access” yirebe


