Umwaka wa 2025 waranzwe n’izamuka rikomeye ry’abahanzi bakomeye, ariko Taylor Swift akomeje kwerekana ubuhanga n’imbaraga ze mu muziki. Yatowe ku myanya icyenda muri iHeartRadio Music Awards, harimo Artist of the Year na Song of the Year, bikaba byerekana ko uyu mwaka uzaba uwa Swift cyane.
Abahanzi bakomeye barimo Bad Bunny, Sabrina Carpenter, na Alex Warren nabo bari hafi mu myanya ya nominations, bigaragaza ko uyu mwaka wuzuyemo ubuhanga n’amarushanwa akomeye mu muziki wa pop .
Abasesenguzi bavuga ko Taylor Swift akomeje guhagararira abahanzi b’abagore ku rwego mpuzamahanga, akanatanga icyizere ku rubyiruko rumukurikira. Ku mbuga nkoranyambaga, abafana barimo gushimira ibikorwa bye byose, bahamagarira abandi kumushyigikira mu bihembo no mu bikorwa by’umuziki biri imbere.
Ibihembo bizabera i Los Angeles kuwa 26 Werurwe 2026, aho abafana bitezwe kuzakurikira ibitaramo byihariye, live performances, n’ibindi bikorwa by’umuco wa muziki. Taylor Swift akomeje gutanga icyitegererezo gikomeye mu ruganda rwa muziki, ndetse n’ahazaza ha muziki mujyana ya pop .


