Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe ku isi Anthony Joshua, yakomerekeye mu mpanuka y’impodoka muri Nigeria yahitanye abantu babiri nkuko Police yicyo gihugu yabitangaje.
Uyu muteramakofi yakoreye iyi mpanuka mu muhanda mugari uhuza Leta ya Ogun akomokamo n’umurwa mukuru w’ubucuruzi Lagos kuri uyu wa mbere.
Anthony Joshua w’imyaka 36 uvuka mu Bwongereza, afite inkomoko mu mujyi wa Sagamu muri leta ya Ogun iri mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Amashusho n’amafoto yashyizwe Ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka bivugwa ko yari arimo yangiritse bikomeye.
Joshua yaherukaga kuvugwa cyane tariki 20 Ukuboza 2025, mu mukino yatsinzemo Jake Paul kuri ‘knockout’ kuri ’round’ ya gatandatu.
Ni umukino bivugwa ko winjirije aba bateramakofi akayabo ka miliyoni 184$ bagabanye nyuma y’umurwano mbere yo gukuraho imisoro.


