
Kuri ubu iyo urebye indirimbo nyinshi ziri gusohoka ntabwo uburamo indirimbo ifite izina ryayo riri mu buryo bwo kubaza ninde wakoze iki, ninde, niki nzi, n’ibindi.
Uhereye nko ku izina ry’indirimbo “Who does that?” ya Fola ugezweho muri Nigeria yakoranye na Bella Shmurda, “What do I know?” ya Joshua Baraka wo muri Uganda, “Ninde? Boss” ya Olluwa wo mu Rwanda, ndetse na “Ninde?” ya Shaffy yakoranye na Element Eleeeh nayo igiye kujya hanze.
Izi ndirimbo zose n’izindi tutarondore iyo urebye usanga zihuriye ku kuba zibaza mu nyito zazo.
Mu bihe bitandukanye abahanzi bagenda bagira imikorere iba igezweho mu myandikire ndetse n’uburyo baha amazina indirimbo zabo kuko nko mu myaka 20 ishize wasangaga bita mazina maremare.





