
Mu ijoro ryakeye ryo kucyumweru Rwanda premier league yatanze ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye muri season ishize ya 2025/2026, nubwo byasize abantu benshi banenga uko uguhitamo abegukana ibihembo byakozwe.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobizi batandukanye mu nzego zitandukanye z’umupira w’u Rwanda ndetse nabawukinnye.
Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango twavuga mo Umuyobozi wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Hadji Youssouf, Umunyamabanga wa FERWAFA Bonie Mugabe, Umuyobozi wa Bank ya Kigali D.r Diane Karusisi, Perezida wa Rayon sports Murenzi Abdlah ndetse n’abandi benshi.
Ni ibirori wabonaga ko byateguwe neza kandi biryoheye ijisho, aho abakinnyi bahataniye ibihembo bazaga umwe kuwundi bakabanza kunyura kuri Tapi y’umutuku bari bateguriwe maze bagafata amafoto.
Ni umuhango wari uyobowe na Faustin Mugenzi uzwi nka Faustinho Simbigarukaho mu itangazamakuru.
Uko ibihembo byatanzwe n’ababyegukanye.
Umunya-Liberia Emmanuel Flomo ukinira ikipe ya Al-Hilal SC, ni we wabaye umukinnyi muto w’umwaka muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda season ya 2025/26. Ni igihembo yashyikirijwe na Rutanga Eric.

Igitego cya Rutonesha Hesbon nicyo cyabaye igitego cy’Umwaka, ni igitego yatsinze ku mukino Gorilla FC yakinagamo na Al-Merrikh. Ni igihembo yashikirijwe na Sugira Erneste wakiniye Amavubi.

Umunya-Roumania Laurențiu Reghecampf watozaga Al-Hilal SC niwe watowe nk’Umutoza w’umwaka wa 2025/26. Igihembo cye cyatanzwe na Cassa Mbungo André utoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore, cyashyikirijwe umwe mu bayobozi ba Al-Hilal SC.

Umunyezamu wa Kiyovu sports Desire James, nuwe watowe nk’umunyezamu w’umwaka wa 2025/26. Igihembo cye yagishyikirijwe na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wakiniye Amavubi.

Rutahizamu w’umunya-Brukina Fasso ukinira APR FC Cheikh Djibrir Quattra ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 18. Ni igihembo yashikirijwe na Meddie kagere wakiniye Amavubi.

Umukinnyi w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira ikipe ya Al Hilal SC, ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, aho yahawe imodoka yo mubwoko bwa KiA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15.
Ni igihembo yatwaye ahigitse abarimo Mbonyumwami Taiba (Marine FC), Madické Kane (Al-Hilal), Djibril Ouattara (APR FC) na Byiringiro Jean Gilbert (APR FC).

Ibyo kunengwa.
Abantu bakomeje kwibaza nimba guhitamo abegukana ibihembo byarakozwe mu mucyo cyangwa hari ibindi byagendeweho mu gutoranya abegukana ibi bihembo, kuko bitumvikana ukuntu umutoza atwara ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu ariko ntiyegukane iki gihembo.
Igihembo cy’umutoza mwiza wa Season cyegukanwe n’umutoza watozaga Al Hilal SC mu gihe benshi bahamya ko cyari kwegukanwa na Abdrahim Taleb utoza APR FC ndetse imibare akaba yaramwemereraga kwegukana iki gihembo, ibi bikaba byatumye abantu benshi bashidikanya ku bushobozi bwabahisemo abatoye abahawe ibihembo ndetse na Rwanda premier league.
Si aho gusa hateje impaka kuko hari n’ahandi ubona ko abantu benshi batahavuga rumwe tutiriwe tugarukaho muri iyi nkuru yacu.
Ahandi ho kunengwa mu buryo bukomeye ni uburyo hatoranwamo ibinyamakuru ndetse n’abanyamakuru bitabira itangwa ry’ibi bihembo, aho ubona ko haba harimo icyo wakwita nko guheza bimwe mu itangazamakuru aho bigoye ko wahabona ikinyamakuru kivuga ibitagenda mu mupira, ndetse hari ni gihe bamwe mu banyamakuru benshi baba batanazi uko byakozwe.
Ibyo gushima.
Iri tangwa ry’ibihembo ubona ko ryongeye ihangana rikomeye muri Shampiyona ndetse ndetse n’uburyohe.
Abatera nkunga bariyongeye ibi bishobora kuzatuma hongerwa ibyiciro bihembwa mu gihe Shampiyona iba isojwe.







