
Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Jude Victor William Bellingham wahamagawe mu bakinnyi bari gukina igikombe cy’lsi cya 2026 atitezweho byinshi bitewe n’umwaka w’imikino utari wagenze neza muri Real Madrid nk’uko yabikoze mu myaka yabanje, ubu niwe uhetse ikipe y’umutoza Thomas Tuchel.
Jude amaze gutsinda ibitego 6 muri iki gikombe cy’lsi ndetse atanga umupira umwe uvamo igitego. Ibitego byose kandi uyu mukinnyi yatsinze ibyinshi byabaga bitanga cyane igisobanuro gikomeye ku mukino.
Uhereye kuri bibiri yatsinze Norway bayisezerera muri 1/4, ndetse n’ibyo yatsindaga biha igihugu imbaraga zo gutsinda umukino.




