
Umuraperi Jammy The Master ( Cyakizu ) nyuma y’igihe kitari gito adashyira igihangano hanze aho yemeza ko byatewe no kubura umufasha mu bikorwa bye bye Muzika bityo bikamugora bitewe n’inshingano nyinshi yatangaje ko yamaze kubona umufasha witwa Munyakigali Drip yemeza ko yaje nk’umucunguzi akaba yamaze no kumufasha gushyira hanze indirimbo nshya ” Forever ” .
Jammy The Master n’umwe mu baraperi bagiye bakora indirimbo zitandukanye gusa aza gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubushobozi bitewe n’inshingano nyinshi zamugongaga akisanga yabuze ubushobozi bwo gukora indirimbo ariko kuri ubu akaba yamaze kubona ugomba kumuba hafi muri ibyo bikorwa.
Nkuko yabitangaje 3dtvrwanda.com akaba yadutangarije ko usanga bigoranye kuba umuhanzi yakora nta bandi bantu bamufasha ari nabyo byagiye kenshi bimubera imbogamizi ariko kuri ubu akaba yamaze kubona abagomba kubimufashamo aribo Munyakigali Drip ndetse na Mupa uzajya umufasha mu buryo bwo kumutunganyiriza amashusho.
Jammy The Master kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ” Forever ” ikaba iboneka ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho imiziki ndetse akaba yemeza ko ubu ari intangiriro kuva yabonye abagomba kumufasha abakunzi be atazongera kubicisha irungu.






