
Umuhanzi The Ben yahaye isezerano Bruce Melodie ko ibyo yaboneye i Musanze amurusha abafana mu bitaramo bya Summer Country Tour i Nyagatare azakuba inshuro zirindwi ndetse ko nubwo Bruce Melodie akunda kuvuga ko bahanganye abivugisha umunwa ariko umutima we uzi ukuri.
Nyuma yo kurusha Bruce Melodie abafana muri Summer Country Tour The Ben yatangaje ko i Nyagatare yiteguye kuzakuba inshuro zirindwi ndetse ko n’umutima we uzi ukuri .
Nkuko The Ben yabitangaje akaba yagize ati “Nyagatare, ibyabereye i Musanze ho tuzabikuba inshuro zirindwi. Kandi mugenzi wanjye Bruce Melodie nubwo yavugisha ikindi kintu umunwa ariko mu mutima we azi ukuri.”
Igitaramo gitegerejwe kubera i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, kizaba kibaye icya kabiri mu bya ‘Summer Country Tour’ aba bahanzi bari guhuriramo na Bwiza ndetse na Kitoko.
Ibi bitaramo byatangiriye i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bizakomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026 mbere y’uko bigera i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026. Bizasorerwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.





