North ahitegeye ibiyaga n'ibirunga
Komisiyo y’u Rwanda Ikorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ifatanyije n’Urwego rushinzwe Iterambere RDB, biri mu myiteguro yo kwandikisha Intara y’Amajyaruguru mu murage wa UNESCO nk’ahantu nyaburanga hateye amatsiko abatuye isi, cyane cyane abashakashatsi.
Izi nzego zivuga ko hari ibice byinshi by’u Rwanda, byakwitwa ‘Geopark’, bahereye ku Ntara y’Amajyaruguru, biri mu nzira zo kubungabungwa bitewe n’uko ari ahantu hateye amatsiko ku bibera mu nda y’isi byigaragaza hejuru ku butaka nk’ibintu bidasanzwe byafasha abantu kwiga kuri ejo hazaza h’isi.
Ibice bishobora kugirwa Geoparks byinshi biri mu Ntara z’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, bitewe n’umutungo kamere waho uri mu nda y’isi, ndetse mu Majyaruguru ho iyi gahunda ikaba iteganyijwe bitarenze umwaka utaha wa 2027.
Umukozi muri RDB ukora mu Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu, Telesphore Ngoga, avuga ko ivumburamatsiko rihera ku kuba hejuru ku misozi miremire cyane y’ibirunga hari ibiyaga byibazwaho, ndetse n’ikiri mu nda y’iyo misozi no mu duce tuhakikije turimo ubutaka bugizwe n’amakoro, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, igishanga kirigita cy’Urugezi, Ubuvumo bw’i Musanze n’ibindi.
Akomeza agira ati “Uku ni ko habayeho amazi arimo urwunyunyu yitwa amakera, umuntu ashobora kugira amatsiko kuko hibazwa ngo ‘aya amazi aturuka mu kuzimu abira, afite urwunyunyu biterwa n’iki!’ Ese mu rwego rw’ubukerarugendo twabyifashisha dute!”
Ngoga avuga ko mu byo RDB isanzwe yamamaza mu kugaragaza isura y’u Rwanda, hazazamo n’icyanya cyagutse cyo mu Ntara y’Amajyaruguru gishobora gukurura ba mukerarugendo babarirwa mu bihumbi bakaza kwiga impamvu y’imiterere y’icyo gice cyihariye cy’u Rwanda.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukuriye Komite y’Igihugu ishinzwe ibya Geopark(IGGP), Prof Digne Edmond Rwabuhungu, avuga ko umutungo kamere w’isi uri mu majyaruguru y’u Rwanda uzamurikirwa UNESCO bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, ariko cyane cyane abaturage kugira ngo bahabone inyungu iteza imbere imibereho yabo.
Prof Rwabuhungu avuga ko UNESCO mu guhitamo ahantu hagirwa Geopark, bareba ahantu hari ibirunga, ahashobora kuba ibiza, hafite uburanga ndetse n’ubudasa bw’imiterere y’ubutaka bwaho.
Mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira mu mwaka ushize wa 2025, Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibya Geoparks, Prof. Asfawossen Asrat Kassaye, yasuye site z’Intara y’Amajyaruguru zisabirwa kuba Geopark, ahava yemeje ko iyo ntara yujuje ibisabwa byo kuba yakwandikwa mu murage wa UNESCO nk’ahantu hateye amatsiko abatuye isi.
Aha ni ho Prof Rwabuhungu ahera agira ati “Nk’ubu tuvuze ngo ‘aka gace k’ibirunga kagizwe Geopark’, mu myaka itatu gusa wabona aba ‘geologues’ babyiganira kuza hano, aba bose batega indege, bagakenera aho kurara, bakamara iminsi mu Gihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, avuga ko uretse mu birunga n’ibice bihakikije bifatanye isano na ho, hari n’ibindi bice nyaburanga bishobora gukorwamo ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, birimo Pariki ya Buranga (ahitwa ku Gihondohondo).
Agira ati “Aha ni ho Gihanga Ngomijana(Umwami wa mbere wahanze u Rwanda) yatuye igihe kinini, hakaba hari amavubiro cyangwa se aho abami bimikirwaga, ibyo byose biduha amahirwe.”
Mugabowagahunde akomeza agira ati “Hari ibyo abaturage basanzwe bazi bashobora gutangaho ubumenyi mu mibereho yabo ya buri munsi, uburyo babaho, uburyo babana n’abandi n’uko babana n’urusobe rw’ibinyabuzima, ni amahirwe abatuye intara yacu bamurikira ababasura, bakaduhesha amahirwe muri iyi dosiye(isaba kwandikwa muri UNESCO).”
Geopark zirimo gukorwaho inyigo mu Rwanda, ni uduce nyaburanga dufatanye, dusobanurwa mu buryo mpuzamahanga nk’ahantu habumbatiye ubumenyi bwihariye bwo mu nda y’isi.
Geopark zibungabungwa ku bufatanye bw’abaturage, Leta z’ibihugu ibyo byanya bibarizwamo, hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), binyuze mu burezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umuco, hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturiye aho hantu.
Site zirimo gutoranywa na Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO kugira ngo zisabirwe kuba Geoparks, ni ibirunga bya Muhabura na Gahinga, uduce tw’i Burera twegereye Ikiyaga cya Burera, Ubuvumo bw’i Musanze, Inkengero z’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, uduce two ku Kirunga cya Muhabura ahitegeye ikiyaga cya Burera, hamwe n’icyo kiyaga ubwacyo ndetse n’ikiyaga cya Ruhondo.
Hari n’Igishanga cy’Urugezi, ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka, Mukungwa n’Urugezi, ubutaka bwera imyaka bw’amakoro bukomoka ku birunga, hakaba n’izindi site zizakurikiraho mu gutoranywa mu Ntara y’Iburengerazuba zirimo Ikiyaga cya Kivu na gaz methane yacyo.
Iki kiyaga kiri mu muhora ugenda wisatura wa Rift Valley w’uruhererekane rw’ibirunga biri mu gace ka Afurika y’iburasirazuba no hagati.
Ikiyaga cya Kivu kandi giherereye mu gace kabonekamo ibiza kamere nk’inkuba, imitingito, inkangu n’imyuzure, hakaba n’Ikibaya cya Bugarama n’amashyuza akibonekamo ndetse n’ay’i Nyamyumba mu karere ka Rubavu.
Hari n’ishyamba rya Nyungwe rifite amabuye ya kamere y’isi yagaragaye kuva mu bihe bya kera cyane ubwo isi yari ikibaho. Iryo shyamba rikaba ribumbatiye urusobe rw’umuco n’amateka ashamikiye ku mikoreshereze y’umutungo kamere uribonekamo.
Enjeniyeri Dominique Mvunabandi uyobora Ishami rishinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, avuga ko bamaze gukora urutonde rwa site 16 zishobora kugirwa geoparks bitarenze umwaka utaha wa 2027 mu gihe UNESCO yakwihutisha kwemeza dosiye u Rwanda ruzayishyikiriza bitarenze amezi atandatu.
Enjeniyeri Mvunabandi avuga ko kuva icyo gihe isura y’Igihugu itangira kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga ko gifite ahantu hadasanzwe. U Rwanda kugeza ubu rwamenyekanye ku kuba ari ubuturo bw’ingagi zo mu misozi ziri mu nzira zo gucika ku isi, ariko ngo hari n’ibindi bizatuma rumenyekana birenze izo ngagi.
Enjeniyeri Mvunabandi wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO atanga urugero ku butaka bw’ibirunga mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, avuga ko bushobora gukorwaho ubushakashatsi ku nyungu z’isi, bitewe n’uko butanga umusaruro mwinshi w’ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi butarinze gushyirwamo ifumbire.
Avuga ko ikindi gikomeye kirenze ibyo ari uko u Rwanda, by’umwihariko abaturiye site za Geopark, bazatangira kubona amafaranga y’amahanga(amadevize) bitewe no kwakira abashakashatsi na ba mukerarugendo baturutse henshi ku isi.

















