
Itsinda ry’abaramyi Vestine na Dorcas batangaje ko nyuma yo kubitekerezaho neza no kubiganiraho mu bwitondewe, bafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire bari bfitanye na MIE.
Imyaka yari ibaye itanu irenga aba bahanzikazi bakoranye na Irene Murindahabi binyuze muri MIE Music.
Mu ibaruwa banditse batangiye bagira bati “Mbere yo gufata uyu mwanzuro, twabanje kubitekerezaho cyane kandi tubisesengura mu buryo. Twebwe, Vestine na Dorcas, twafashe icyemezo cyo gusoza ku mugaragaro ubufatanye twari dufitanye na MIE, kandi iki cyemezo giratangira gushyirwa mu bikorwa aka kanya.”
SOMA:Irene Murindahabi yinjiye muri Sinema
Bakomeza bashimira kandi MIE yashoye imari mu nzozi ikanabayobora mu bari babikeneye cyane.
Bati “Kuva mu ntangiriro, batwemeye, bashyigikira icyerekezo cyacu, bashora imari mu nzozi zacu kandi batuyobora mu gihe twari tubikeneye cyane. MIE yagize uruhare nk’urw’ababyeyi mu rugendo rwacu, idutoza, iturinda ndetse inadufasha kuba abahanzi n’abantu turi bo uyu munsi. Tuzahora tubashimira urukundo, ubufasha n’amahirwe baduhaye.”
Mu 2021, mu ntangiriro zo gukora kwa Vestine na Dorcas ndetse na MIE Music, hegeze kuzamo agatotsi ubwo umubyeyi w’aba bahanzikazi yasaba ko abana be barekurwa bakayivamo gusa baza gushyira ku murongo imikoranire yabo kugeza imbaraga yari ifite kuri ubu.







