
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ubwo yitabaga umukino wa New York Knicks na San Antonio Spurs wabereye i New York, yakomerewe ubwo yarari muri Arena.
Trump niwe Perezida wa mbere wa Amerika witabiriye imikino ya nyuma ya NBA imbonankubone ku kibuga akiri ku ntebe y’ubutegetsi, ibyo binamugira uwa mbere wakomerewe muri iyi mikino.
Impamvu zo gukomerwa n’abaturage, harimo n’umutekano wari wakajijwe cyane ku buryo bamwe bamaraga umwanya muremure ku muringo basakwa kugeza no ku bakinnyi.
Abanyamerika kandi benshi muri bo bamaze iminsi binubira imiyoborere ya Perezida Trump ukomeje guhoza igihugu cyabo mu ntambara zidashira kuva yakongera kubona manda ya kabiri.





