Hari amakuru agezweho aturuka hafi y’ikipe ya Chelsea FC avuga ko hari abakinnyi batandatu bashobora gusohoka muri Stamford Bridge mu isoko ryo kwimura abakinnyi ryo muri Mutarama.
Ibi bije mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza ikomeje gahunda yo kongera kubaka (rebuild) no kugabanya umubare w’abakinnyi idakoresha bihagije.
Ku rutonde rwatangajwe, harimo amazina akomeye n’abakiri bato. Raheem Sterling, umwe mu bakinnyi bafite uburambe, ari mu bashobora gushakirwa andi makipe nyuma y’uko atabonye umwanya uhagije mu mikino ya vuba.
Chelsea ivuga ko ishobora kumurekura yaba mu buryo bwo kumutiza cyangwa kumugurisha burundu.
Axel Disasi, myugariro waguze amafaranga menshi, na we ari mu batabashije kwigaragaza uko byari byitezwe, bigatuma Chelsea ishobora kwemera kumuha andi mahirwe ahandi.
Umuzamu Filip Jorgensen na we avugwaho gusohoka, cyane cyane mu gihe Chelsea ishaka kugumana abazamurira umutekano izamu.
Ku bakinnyi bakiri bato, Deivid Washington, Sam Rak-Sakyi na Tyrique George bashobora gutizwa cyangwa kugurishwa kugira ngo babone umwanya wo gukina no kwiyubaka.
Ubuyobozi bwa Chelsea bwemera ko guteza imbere impano bikwiye kujyana no kubaha amahirwe yo gukina ahandi.
Iyi myanzuro yose izafatwa mu byumweru biri imbere, bitewe n’amasezerano ashobora kuboneka n’inyungu z’ikipe.


