irimbi rya Rusororo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ivuga ko n’ubwo hashize imyaka irenga 10 hagiyeho Itegeko ryemera gutwika umurambo w’umuntu wapfuye, Abanyarwanda batarimo kubyitabira, nyamara nta butaka buhagije bwo gushyinguramo igihugu gifite.
Iyi Minisiteri ivuga ko mu gihe hataraboneka uburyo bwo gutwika imirambo y’abitabye Imana, abantu bakwiye kwitabira gushyingura bisanzwe mu gitaka hadakoreshejwe amakaro, ibyuma n’isima, kuko byangiza ibidukikije bikanatuma ubutaka butongera gukoreshwa vuba.
Ingingo ya 28 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ivuga ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe. Kugira ngo umurambo utwikwe, hagomba kuboneka icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.
Iki cyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigomba kugenda, igihe n’aho rizabera. Isaba ry’iki cyemezo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize.
Gusa ingingo ya 29 ikavuga ko igihe habonetse impamvu zituma hakekwa ko uwapfuye yakorewe ubugizi bwa nabi, icyemezo cyo gutwika ntigitangwa hadakozwe isuzuma ry’umurambo, cyane ko aba atazatabururwa nk’uwashyinguwe bisanzwe mu gihe haba havutse impaka ku cyamwishe.
Iri tegeko ryatowe nyuma gato y’uko irimbi rya Kimironko-Remera ryuzuye rikimurirwa i Rusororo, none na ho ikigo gishinzwe kuricunga kivuga ko uyu mwaka wa 2026 uzajya kurangira haruzuye.
Ni nyuma y’uko andi marimbi hirya no hino i Kigali arimo iry’i Nyamirambo, Gatenga, Mont Kigali, Gasanze n’ahandi na ho hamaze kuzura.
Ibi kandi birajyana n’uko imva hamwe n’isanduku birimo kugurwa amafaranga menshi, ku buryo urugo rumwe rutabasha kwigondera arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteza benshi kwitabaza inshuti n’imiryango, aba kure n’aba hafi.
Umujyanama wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu bijyanye n’amategeko, Jean Baptiste Kayiranga, avuga ko n’ubwo itegeko rimaze imyaka 13 ritowe ndetse hakaba n’iteka rigena uko iryo tegeko rizakurikizwa, kugeza ubu nta mushoramari uriyemeza gushyingura abantu bitabye Imana biciye mu gutwika imirambo, ariko ko n’Abanyarwanda muri rusange batumva ibijyanye no gutwika ababo bitabye Imana.
Kayiranga avuga ko abashaka gukomeza guherekeza ababo nk’uko bisanzwe birimo kubagora bitewe n’uko nta butaka igihugu gifite, kandi abantu bakaba badashaka gushyingura mu buryo umubiri w’umuntu hamwe n’imva bamushyizemo, byose byazaba byabaye igitaka mu gihe kitarenze imyaka itanu.
Kayiranga agira ati “Uburyo bwiza bwo gushyingura abantu, ni ugushyingura mu gitaka cyonyine hatarimo ibindi bikoresho biramba kuko byangiza ibidukikije, kugira ngo uzongere kugira ikindi kintu uhakorera bisaba byibura imyaka 20, iyo ni myinshi kuko umubare w’abantu uriyongera.”
Ati “Ikindi ni uko abantu bakwiye gushishikarira gutwika imirambo kuko na bwo ari uburyo bwemewe n’itegeko.”
Mu badashyigikiye gutwika imirambo y’abitabye Imana harimo abo mu Idini rya Islam, n’ubwo bo amarimbi y’ababo adashobora kuzura ngo hafungwe, kuko bashyingura ahantu hato cyane hangana n’umubiri w’uwitabye Imana.
Bikajyana n’uko nta muntu wabo bashobora kwishyurira uburuhukiro(morgue) kuko akimara gushiramo umwuka bahita bajya kumushyingura, nta sanduku ndetse nta n’ibikoresho byo kubaka imva nk’amakaro, amatabafari, sima, fer a beton n’ibindi bashobora gukenera.
Icyo bakenera cyonyine ni ibitambaro by’umweru bazingira ku murambo utagira ikindi kintu na kimwe wambaye, bakawupfuka wose, bakawushyira mu mva y’igitaka gusa bakarenzaho ikindi babanje kurambikaho utubaho, ku buryo hari umuntu ushobora gushyingurwa hatanzwe amafaranga atarenga ibihumbi 10.
Mu gihe abandi baturage bakomeje gutaka ko mu bitaro habuze ibyuma(morgue) byo gukonjesha imibiri y’ababo bitabye Imana, ndetse n’amarimbi akaba yaruzuye, abayisilamu bo baracyafite ubutaka bunini cyane bwo gushyinguramo i Nyamirambo, Gatenga n’ahandi.
Sheikh Omar Iyakaremye avuga ko amarimbi y’abayislamu yo adateze kuzura kuko imva bashyinguyemo mu myaka 10 ishize ubu zakongera zigacukurwamo izindi nshya, kandi ntihaboneke igufka na rimwe ry’umuntu wahashyinguwe icyo gihe.
Sheikh Iyakaremye agira ati “Ni na yo mpamvu gushyingura kw’abayisilamu bitabagoye, i Nyamirambo urabizi ko bahagaritse kongera kuhashyingura, hari ababyitiranyije batubuza natwe kujyayo, ariko turababwira tuti ‘irimbi kuri twebwe riracyahari ryo guhambamo kandi ni hanini cyane, nitunagera ku iherezo tuzongera dutangirire aho twahereye.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) mu mwaka ushize wa 2025 bwagaragaje ko mu bantu ibihumbi 12 babajijwe ku bijyanye no gutwika imirambo, abatarenga 3,800 ari bo bonyine bashyigikiye iyo gahunda, n’ubwo na bo ngo batabyemera 100%.
Ni mu gihe u Rwanda kugera ubu rupfusha abaturage hafi ibihumbi 80 buri mwaka nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Ibarurshamibare(NISR), buri muturage akaba ashyingurwa mu mva iri ku buso bwa metero kare 6, bivuze ko iki gihugu gihomba hegitare 480 zo gushyinguramo abantu buri mwaka.





